ndagushumira
Ref: ndagushimira ko ndi umugabo (nyawo.) nkagushimira ko nanga umugayo. Ngushimira ko nubwo nkunda umuhaho, bitambuza kuzana ibitambo nkaguhaho. Reka nshime nishimye, nshishoze, nitoze, nitonde, nikunde, nitunge, nisunge. Niyunge, simbyumve, simbyumve sinyurwe Ngaho mfasha nkusanye, sinsenye, nubake, nubahwe, nkubahe,sikubwabo, nikubwawe, wubahwe sibyanjye, nibyawe sibyawe. Nibyange, Mbitange, Nitange, sintange, nkusanye, nkusanya nkuzajya kuzabirya ntaburyarya, kandi burya nundeba unankunde, unyisunge, nkwisunge. Twiyunge, nkwisunge, nuzuze amasahane, ntamahane, ntamwiryane. Ntamihari, ntamideri, ntamadeni, mpora iruhande nishime nishima, ntishima nishimwe kukugira, kuko ugira uko ubigira, bikagira ubiragira, butaka bungaburira, ubu ndabyimbye ndizerereza, mpereza ubushobozi, ntwerera n'ubumenyi, erega umuyobozi ntarangwa n'ikimenyi. Nitemberere, ntembereza, mpa gutanga no kwakira. Ntagukira nagukena mpa ducyeya, mpa ishe, iheshe ishema ridasema. suzuma ibyo nkora, nkoresha nkuwikoresha, mukoresha nkoresha. nshoboza ntohoze abampoza. abandiza. nabiriza batibwiriza.
Leave a comment
Champion 🏆
tgx
Bars: Perfect 💯 Delivery: Perfect 💯 Impression: Perfect 💯
You may also like